SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Pierre Rugira
France
Posté le:
21/10/2003 13:27
Sujet du message:
TPIR, Nzikwica na Twagiramunguw
Répondre            
 
Mwiriwe,

Mperutse kwicara ndatekeza, ngaruka kuri Rukokoma uyu wiswe Twagiramungu, ngaruka k’ubutwari bwe n'ugutinyuka, ndareba nditegeza nsanga mu by'ukuri FPR yaratomboye cyane kugira umuntu nka Fawusitini.. Yabereye FPR umunyanzu mwiza...ayifungurira imiryango, iyo hazindutse umuvumbi. Ayisasira bugari, agakuza crédibilité yayo mu mahanga, ahasigaye ukuri avuga ku kwitwa ibigambo cyangwa ubusazi. Ese hari icyo yamaza “ibyo bigambo” kigaraga ureste guha umusanzu FPR?

Ngize nti umusanzu. FPR yo ivuga umusada. Ariko ibyo ni symantics. Ingiro ni uko ariko byagenze kuva July 1994 kugera august 1995. Twagiramungu yakuye FPR ahakomeye, abanyamahanga babonaga neza ingano n'ubwicanyi FPR yakoze, bacisha macye,bayiha akanya ko kwitegura...intambara ya congo n'andi maraso menshi… Cyane ko FPR yababwiraga ko niba hari n’icyabaye, TPIR yashingiwe kugicukumbura!? Fawusitini yabakuye ahaga ni uko nyine….

N'uko byagenze ejo bundi aho abonye MDR yasheshwe, abenshi mu bayobozi bayo banyerejwe bakicwa, maze aba agize atya ati ndatashye guha umwuka opposition? Ndashaka kuba amaperezida da! Ngirango ubu ari bonera neza ko icya yakoze ari ukongera guha crédibilité FPR...Ubukana bwe bwananiwe kotsa imbehe. Mbese byabaye ibya wa mwana wenda undi..Ese yari yari yizeye iki? Conditins zari iziwe? Contexte? Wagira ngo ntazi ibyo akora cyangwa se ntiyumva neza umugambi wa apartheid entre noirs ushyizwe imbere na FPR kuva mu mavuko. FPR ni ishyaka ryagaragaje kenshi ko rishingiye kuri extermination des masses. Ni ishyaka rikeneye imbunda n’amahanga kurusha uko rikeneye abanyarwanda.

Hari abavuga ko ngo hari amahanga yari yamuhaye za tips ...ka ngo hari icyo yahindura rwose. Ariko iyo witegereje amaraso amaze kumenwa na Nzikwica Kagame, wibonera neza ko ayo mahanga arimo akoresha diplomatie mushuti wanjye karl yise diplomatie vampire...bivuga idaterwa ishozi n'ayo maraso.

Ese Twagiramungu yakoresha neza mu buhe buryo igihe afite mu Rwanda? Mbona adakwiye gukayuka..buri buri. Niba yumva hari investissement dans son combat politique...namusaba kongera kugaruka kuri ba bantu 300.000 azi neza ko FPR yishe mu Rwanda muri 1994. Ni atobore muri iyi minsi FPR igisarura kuri credibility yayihaye maze azamure ikibazo cya justice impartiale mu Rwanda na Arusha. Nizera ko ari ikibazo azi neza.


Ku bwanjye numva aramutse asomye iyi nyandiko ( cyangwa se niba hari uwayisoma akamuganirira ibyayo) yari akwiye gusaba ibintu bibiri:

**** Ko TPIR ikora enquêtes ku bwicanyi burambuye kandi bwateguwe na FPR. Agatanga ingero z'amanama yabagiwemo abantu. Nzi neza ko azi ahantu henshi FPR yamaze abantu. Za Byumba, za Bugesera, za Gitarama, hose hose. Ko Gacaca yumva n’abahekuwe na FPR. Niyerekane ko divisionnisme nyayo iri mu guhisha ibyo FPR yakoze. Ibi biruta kuvuga ngo FPR yibye amatora kuko “nta kundi byari kugenda”. Ahubwo ni ashyigikire TPIR nta kurobanura. Ni yerekane ko Enquêtes spéciales muri TPIR zitareba des victimes spéciaux ahubwo inzirakarengane zidafite aho zitaniye n’izindi zose.

**** Ko abahekuwe na FPR nabo bakwiye kwibuka ababo bazize akarengane. icyunamo ntigicagure abanyarwanda..numva ko batakigira amako. ibi byagaragarira mu guha uburenganzira abantu bagahamba mu cyubahiro ababo bahigitse muri fosses communes. Ni ukuvuga ko nabo bakwiye ibimenyetso by’urwibutso aho FPR yagiye ikoreshereza amanama yamaze abantu. Ikibazo cya justice impartiale Arusha ni pratique kuko byoroshye kwerekana ingano ya za massacres zabaye. FPR irabunda ukububa iyo bavuze iby'ubwicanyi bbayo. irasara igasizora. iterekera amaso US na UK sinakubwira ( à propos ngo Mucyo ya simbuwe na edda usanze umurokore murigande kuri iyo dossier).Breaking point ya FPR iri hariya kurusha ahandi handi. Kandi FPR imaze kwizara ko yarusimbutse.siko bimeze. twagiramungu akwiye gukomozaho.

Iyi niyo contribution yo mu “rwego rwo hejuru” Rukokoma akwiye kugarukaho. Gusa nyine akamenya ko umunyanzu burya nta mukino wo mu rwego rwo hejuru akina uretse gukinishwa mu gufungura inzugi... azirinde kuba igikinisho ukundi …cyangwa se azicecekereke ,maze azasaze atanduranije...uretse nyine son heritage d’actions HEROIQUES mais hélas combien mal avisées!! Mais il y a toujours un investissement la dedans, si jamais il monte une stratégie. Kuvuga si ukwasama.

Mu mumbwirire. positivement.
Pierre rugira






 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum