Wa musaza w'umwiru w'ingoma ngome ya Kagame ngo agiye kugirwa uwo bise Umuvunyi(Ombdsman).Byaba ari akaga rwose,ubundi ahantu haba demukarasi kariya kazi gashingwa umuntu uzwiho ubunyangamugayo,ariko kuri Rutaremara we siko bimeze,nawe se yagize uruhare rukomeye mu guhungabanya inzego za leta,muribuka ibyo yakoreye mu nteko ku bwa Sebarenzi,muribuka uruhare yagize muri crise yatumye Pasteur Bizimungu yegura,n'andi mabi menshi agenda akora cyane cyane muri manupilations,ibyo byose yongeyeho kwinjira umugore,akajya abeshya abantu ko ari Mwishywa we kandi kizira,donc atunze umugore mu buryo bunyuranyije n'amategeko igihugu kinderaho,kandi mu buryo bw'ikinyoma ndetse yica n'umuco w'abanyarwanda(kirazira kwenda Umwishywa rwose).Rero mbere y'uko Rutaremara ashingwa iyo mirimo ikomeye namusabaga ko n'ubwo atasaba imbabazi z'mabi yose yakoze,byibura yagira ubupfura bwo kuva kuri uriya munyarwandakazi. |