HARAKORWA IPEREREZA KU RUPFU RWA LIZINDE NA SENDASHONGA Ku Cyumweru, tariki ya 16, Gicurasi, 2004 - 18:14:42GMT
NAIROBI, Kenya - Mu gihe mu Rwanda bashishikajwe no kwemeza itsembabwoko, ndetse bamwe banabizamukiramo, abandi babigwamo birumvikana, amahanga akomeje kwikorera mu ibanga amaperereza ku bantu bapfa mu biyaga bigari, bikanateza iyicwa ry'abaturage batagira ingano.
Ubu ikipe y'abahanga mu iperereza ry'amahanga, barangije amezi 6 mu Rwanda, Congo ndetse na Kenya, mu gutunganya ikigereranyo kizashyikirizwa ababishinzwe mu iyicwa rya bwana Sendashonga na Lizinde.
Tubahaye umusogongero kuri iryo perereza ry'abo bagabo ryakozwe, habajijwe abantu batari bake, kugirango havumburwe icyateye iyicwa rya Lizinde kuko yari amaze kwerekana rapport, yemeza ko u Rwanda rutegura gutera icyahoze ari Zaire, bahereye za Uvira kugirango hasenywe amakambi y'impunzi, na Kabila akaboneraho gufata ubutegetsi.
Lizinde yari yabanje guhungira mu cyahoze ari Zaire, amaze kumenyeshwa ko yohererejwe abamugendaho, yahungiye i Nairobi, umurwa mukuru w'igihugu cya Kenya, ari naho yahitanywe n'abakomando, babifashijwemo n'umugore w'umusilikari wa FPR yari yararongoye.
uyu mugore akaba yarata nze ubuhamya bwe. ibi bikaba ari ikifuzo cyatanzwe n'imiryango mpuzamahanga aho Sendashonga yagiye akora, bityo iyo rapport ikazageza ku babishinzwe ku ngaruka zose zatewe n'intambara yabanyarwanda mu cyahoze ari Zaire, ubu Repugulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi rapport irerekana cyane uruhare rwa FPR yabigizemo, akaba ari amapaji arenga 800. Nukubasogongeza, amakuru yabyo arambuye neza ba nyirayo bazayitangira. Bifite akamaro cyane.
Sinarangiza ntavuze kwijambo Kagame aherutse kuvuga, aha wagirango yiganaga Perezida Bush, wigeze kuvuga ko ntawe uzongera gutera amarika,ko aribo ahubwo bazajya babasanga iyo bari.
Perezida Kagame agereranya ingufu ze niz'abanyamerika, aho avuga ko atazategereza ko interahamwe n'abafransa ngo bashaka kumurwanya ko azabasanga iyo bari. |