Bavandimwe
Mperutse gusubiza amaso inyuma ntekereza ku rwanda nsanga ali igihugu kirwaye nkuko babivuga indwara igihumbi ,aliko nza gusanga urwanda ali nkimva niyo idacumbikira uyinjiyemo Nahereye kubayobozi bacu cyane cyane ko alibo bazwi ,aliko nasanze ntanyiturano rwannda yabituye .sinzi niba bayitegeka ibavuma cg ibatera umwaku sinamenya . Nahereye kuli Rwabugili rwanikirankona ,numvise ko yaba yaraguye ishyanga,ngo batanazi neza iyo yaguye . Rutalindwa yahiliye munzu Musinga yaguye ishyanga (Moba i Kongo) Rudahigwa ngo yarogewe i Bujumbura muli Pajidasi Ndahindurwa menya agiye gusazira muli Amerika Kayibanda ngo yapfuye arya intebe nk,imbeba Kinani Yamanutse busiga Kagame????? Biryo rero muli rusanjye sinabashije kumenya impamvu barangiza ubuzima gutyo . uwo nabajije yaranshubije ati: Abakene babili bagiye gusabiliza ibwami ,umuja ababonye kuntu alibabi abirukanira kure ,batashye umwe abwira undi ati:niyo mpamvu Bukeye basubirayo ,umunyagikali we ababonye abaha inshyi n,imigeli batashye wawundi ati :niyo mpamvu .Bukeye basubiyeyo bahura n,umwami ,ababonye abagilira impuhwe ategeka ko baboza ,babaha inzoga n,amata anabagabira inka barataha ,bajyeze munzira wawundi ati :niyo mpamvu Undi ati :niyo mpamvu n,iki Undi ati ntuzi baliya batugiliye nabi niyo mpamvu bazahora gutyo ,naho umwami niyo mpamvu nawe ali umwami .Ati :mpamvu |