SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Ayinkamiye
Rwanda
Posté le:
26/7/2005 07:25
Sujet du message:
Amahoro mwese
Répondre            
Email:
clemayinkamiye@yahoo.co.uk
 
Cheri Blair, Laura Bush n'umukobwa wa Boush Jenna Bush bari kumwe na Jeannette kagame
bashyize indabo ku rwibusto rwa Jenoside ku Gisozi.

Ubwo yari mu Rwanda, umugore wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Laura Bush yavuze ko umugabo we ariwe Perezida George W.Bush yatanze igitekerezo cyo kongera miliyoni 200 z’amadolari zatangwaga mu guteza imbere uburezi muri Afurika zigomba gukubwa inshuro ebyiri kugira ngo uburezi butere imbere, cyane ku bana b’abakobwa n’ abandi batagira kivurira.

By’umwihariko, mu Rwanda, Laura Bush yavuze ko hari gahunda yihariye yitiriwe Ambasaderi (Ambassador’s girls scholarship program) igamije guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa. Kugeza ubu iyo gahunda ifasha abana b’abakobwa 1500 mu mashuri 48 mu Rwanda hose, ibyo bikaba bitanga icyizere cyo kugera ku ntego y’uburinganire n’iterambere.

Muri iyo gahunda yo guteza imbere uburezi, Laura Bush yagaragaje ko mu myaka ine iri imbere, iyo gahunda yo guteza imbere uburezi izafasha guhugura abarimu n’ abayobozi mu nzego z’uburezi bagera kuri 500.000 muri Afurika yose, kandi ko iyo gahunda izatuma abana b’abakobwa ibihumbi 300muri Afurika bafashwa muri gahunda zo kwiga neza.

Ibyo umufasha wa Perezida w’Amerika yabivugiye mu ishuri ry’abakobwa ryitwa FAWE riri i Kigali, aho yagiye kwirebera intambwe ishimishije u Rwanda rwateye ku burezi bw’abana b’abakobwa. Iryo shuri rifite abana b’intangarugero, b’abahanga, bazi kuvuga neza indimi mpuzamahanga, igifaransa n’icyongereza. Ni ryo shuri ryabaye irya mbere mu Rwanda. Umwaka w’2004. Laura Bush yashimye abayobozi b’iryo shuri, n’abarishinze, na Leta y’u Rwanda kubera ubushake bwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Yagaragaje ko ibyo bizakomeza guha amahirwe abana b’abakobwa kugera ku byiza bifuza. Yatanze urugero ku mwana w’umukobwa witwa Linda, ababyeyi be bazize jenoside, ariko kubera ko yahawe amahirwe yo kwiga, ashaka kuzaba injenyeri (Engineer). Undi witwa Oliver ntiyagiraga uburyo bwo kubona amafaranga y’ishuri none afite intego yo kuminuza mu birebana n’ikoranabuhanga, Christine nawe ati ubu namenye neza ko abana bose bafite uburenganzira bungana, naho Regine yifuza kuzaba umushoferi w’indege.

Laura Bush yatanze inkunga y’ibitabo ibihumbi 20 by’amasomo anyuranye, ibyo bitabo bizahabwa amashuri yose afite uruhare muri gahunda y’uburezi bw’abakobwa yitiriwe Ambasaderi, ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gufasha u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa, kuko ari imwe mu nzira zizageza u Rwanda ku iterambere”.

Ku birebana n’uburinganire, Laura Bush yashimye u Rwanda ko rukomeje kuba ku isonga ku isi mu kugira abategarugori benshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Yavuze ko ibyo bibaha uburyo bwiza bwo gushyiraho amategeko na politike ibereye iterambere ry’u Rwanda. Yashimye ko muri za Minisiteri abagore naho barimo. Ariko yavuze no ku bagore bazahajwe na Jenoside ko bakwiye gufashwa kwiteza imbere. Yashimye FAWE ko yafashe intego yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Amaze gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, Laura Bush yagaragaje ko ari bwo bwa mbere asobanukiwe neza u Rwanda na Jenoside. Ati:” bamwe babyise amahano, ariko ntibigira uruvugiro”. Yavuze ko ikibabaje ari uko abantu bake ku isi yose aribo babashije kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda, abantu bake ku isi nibo basobanukiwe neza ibyabaye mu Rwanda. Yashimye Abanyarwanda kubera ko bashoboye kwikura mu nyanja y’ibyo bibazo, none u Rwanda rukaba ari igihugu gifite amizero y’ejo hazaza. Laura Bush yavuze ko Amerika gufatanya n’u Rwanda ari icyizere ifite muri Afurika. Ibyo byakorwa binyujijwe mu kwigisha abana, kurwanya indwara no kwagura amahirwe y’ubukungu, ati: “intego yacu ni uko habaho amahoro, n’ejo hazaza heza ku bantu bose”.

Laura Bush yari kumwe na Jeannette Kagame, yamushimiye kuba yasuye iryo shuri. Yamushimiye ko ateza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa. Umunyeshuri wavuze mu izina ry’abandi, yashimiye Laura Bush ko yasuye iryo shuri. Kuri uwo munsi aho kuri FAWE abanyeshuri bari babukereye, bashimishije abashyitsi n’umurishyo w’ingoma zavuzwaga n’abana b’abakobwa. FAWE ikomeje kuba umuhigo wo guteza imbere abana b’abakobwa. Twabibutsa ko Laura Bush yabonanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba yarasuye ikigo cya Kicukiro gifasha abarwayi ba SIDA. Yashimiye u Rwanda n’ abandi bose bakomeje gufasha abarwayi ba SIDA no kuyirwanya yizeza ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza kubafasha kubona imiti igabanya ubukana bwa SIDA
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum