SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Ayinkamiye
Rwanda
Posté le:
26/7/2005 07:28
Sujet du message:
Nta gusubira inyuma
Répondre            
Email:
clemayinkamiye@yahoo.co.uk
 
« Nta gusubira inyuma » - Kagame

Mu giterane cyatangije umugambi w'amahoro.

Ubwo yari kuri Sitade Amahoro mu muhango wo gutangiza umugambi w’amahoro mu Rwanda, Perezida wa Repuburika Paul Kagame ati « Nta gusubira inyuma, twatangije urugamba rwo ku rwanya ubukene, ubujiji n’ibindi bibi byose, kandi nta gusubira inyuma ». Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 11 nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda babashije gushyiraho urufatiro rwiza, gukorera hamwe mu bufatanye, mu gusana u Rwanda. Abanyarwanda bibohoye ingoyi yari yarabaye akarande iterwa n’ubujiji, n’ubukene, inda nini n’ibindi ndetse no kutamenya Imana byatumye umubyeyi yica umwana, umuvandimwe akica inshuti muri Jenoside.

Perezida Kagame yashimye Pasiteri Rick Warren kuba yarazanye ubutumwa bwiza mu Rwanda, n’ibitekerezo byiza kuko ari ibisubizo ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo, ati : « ibyo bitekerezo bikwiye kwigishwa ikiremwa muntu ku isi hose. Kuko ibibazo byugarije isi by’ubukene n’ubujiji ntabwo byigeze byitabwaho mu buryo bukwiye. Ariko u Rwanda rwo, ni umwihario kuko rwahanganye na byo kuva ku mwaduko w’abakoroni kugeza ku mperuka ya Jenoside 1994. Perezida Kagame yagaragaje ko izo ari zo mbogamizi abayobozi b’u Rwanda bahora bahanganye na zo bagerageza gusana imitima y’abantu n’ubukungu byari byarabaye umuyonga muri Jenoside.

Perezida Kagame yasabye amatorero gukora neza agakomeza umugambi w’amahoro, kuko mu Rwanda nta yindi nzira y’ubusamo, uretse ubumwe, umurimo no gutera imbere. Amatorero agire uruhare mu bumwe, iterambere n’ubukungu.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko yagenze amahanga yose, ariko ku isi hose nta muyobozi yari yabona nka Perezida Paul Kagame. Ati : « sindabona umuyobozi n’umwe ufite ubunyangamugayo nka Kagame ». Ati : « twaraganiriye nsanga afite ubutwari, kudatinya ibibazo, no guhorana ukuri ». Yarakomeje ati : « u Rwanda fufie amahirwe akomeye cyane kuba rufite umuyobozi mwiza uzabageza ku ntego nziza ariwe Paul Kagame ». Pasiteri Rick Warren yasabye buri wese gusengera Perezida Kagame n’umuryango we n’u Rwanda rwose. Ati « dushimira Imana ko yahaye u Rwanda umuyobozi mwiza ufite umutima w’imbabazi, ushaka ubumwe n’ibitekerezo byiza mu Rwanda no ku isi hose ».

Warren yibukije buri wese ko ikintu cyose ku isi cyaremwe n’Imana igifitiye umugambi, kandi Imana ni urukundo, bityo umuntu wese akwiye gukunda Imana n’ibyo yaremye byose. Ati : « abantu batubaha Imana ni bo bakoze Jenoside ». Imana ishaka ko u Rwanda rumenyekana ku byiza gusa kandi ifite umugambi.

Twabibutsa ko uwo mugabo w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren yageze mu Rwanda tariki ya 13 Nyakanga 2005, aje gutangiza umugambi yise « Rwanda Peace Plan », bisobanura « umugambi w’amahoro mu Rwanda ». Pasiteri Rick Warren yabonanye n’abakuru b’amatorero yose ya gikirisitu mu Rwanda, yabonanye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda na Perezida wa Repuburika. Yaganiriye n’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda, nyuma yaganiriye n’abaturage bose kuri Sitade Amahoro ;

Intego y’uwo mugambi w’amahoro bagamije kurwanya ibyo yise ibihanda cyangwa ibikomererwa bianu ku isi, ari byo kutamenya Imana, ubuyobozi bubi bukurura bwishyira, ubukene, ubujiji, n’indwara z’ibyorezo cyane SIDA. Mu Rwanda harimo akarusho ko kwigisha ubwiyunge. Uwo mugabo Rick Warren yamenyekanye ku isi hose kubera igitabo yanditse yise « ubuzima bufite intego » icyo gitabo cyaraguzwe cane, havamo amafaranga menshi, bityo Warren afata umugambi wo kuyakoresha kurwanya bya bibazo twavuze haruguru. Ku isi hose kandi umugambi ugatangirira mu Rwanda. Uwo mugambi uzanyuzwa mu bufatanye n’amatorer.

Umwe mu bateguye uwo mugambi w’amahoro, no kuza kwa Pasiteri Warren, Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko amatorero yose afite intego yo gukunda Imana, kwigisha abantu guskundana, gufasha abantu guhinduka mu mitima yabo, no kwinjira mu itorero bagakura mu mwuka, Masiteri Warren yagenze ibihugu 160 ku isi hose yahuguye abapasitoro ibihumbi 400.000.

Amatorero yose yiyemeje gufatanya muri uwo mugambi w’amahoro mu kubaka igihugu. Kuri uwo munsi kuri Sitade amahoro hari hateraniye abantu benshi barimo n’abaobozi bakuru b’u Rwanda.

 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum