SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Rwangaguhunga
Les îles Fidji
Posté le:
14/8/2005 17:04
Sujet du message:
Indagu ya Runukamishyo
Répondre            
 
Bavandimwe banywanyi bino site muraho.
Abantu bakunze kuvuga indagu ya Magayane aliko bakibagirwa yuko nanone hali undi Mupfumu waba yaravuze ibyerekeye ingoma Mputu_ntusi , uko bizabagendekera .Nkuko Sogokuru yabimbwiye kera ngo umugabo witwa Runukamishyo yaje aturutse i Karagwe ka Bahinda hali kungoma ya Ruganzu ndoli ,ngo amaze kwambuka akagera abo bali kumwe bati ko tubona amayira abili dukulikire iyihe ? ati mubage inkoko muyiterere igisiga inzira kiguruka kiganamo ninayo natwe dukulikira.barabikoze inkoko bayiterea igisiga kiguruka kigana i Rwanda .Runukamishyo ashyira nzira mpaka no kwa Ruganzu .Akigera kwa Ruganzu aravunyisha avuga ko aje aturuka i Karagwe kandi ko akazi ke ali ukuragura .
Bati niba uzi kuragura ino nka ihaka izabyara iki?ati:izabyara ikimasa cy,urwirungu kandi nyirayo aramenye ntazayikame .
Inka irashyize irabyara koko ibyara ikimasa cy,urwirungu nkuko yabivuze ,aliko nyirayo bimwanga munda arengera igicuku kinisye yanka ayijya munsi kuyikama. Runukamishyo ati nimutabare yanka arayikamye , barahurura basanga ayili munsi umwami ararakara aliko Runukamishyo aravuga ati:nimumureke aliko ntazongere.
Hashize iminsi nyili yanka bimwanga munda yongera kuyikama .Runukamishyo ati nimutabare ibintu biracitse barahurura nanone basanga ayili munsi. Runukamishyo ati :nimukubite intorezo icyo kimasa mukice.Baragifashe bagikubita intoreze kirabaduka kirabacika kijya kugwa muruvunzo ,baragikulikira ,bukeye basnga aho cyaguye cyaratonyotse ,imikara yarakiliyeho ,kugezaha rero ntarabarambira Runukamishyo yaravuze ati:kiliya kimasa ni ingoma ntutsi uliya muntu wakamye iliya nka basobanura ko bazamburwa ubutegetsi kabili ,nkuko kiliya kimasa bagikubise ishoka ntigipfe ninako abatutsi bazagendekerwa bazicwa aliko ubwami ntibuzahita butwarwa aliko nkuko kiliya kimasa cyagiye kivililrana imihanda yose niko abatutsi bazagenda bicwa kugeza ubwo ubutegetsi bwabo buzagenda nka nyombeli.
Dukomeze ubwo rero Runukamishyo hamwe nabo bali kumwe baza gusanga cy Kimasa aho cyali cyaguye umuhutu wali uliho yicira urufunzo abumvise aliruka runukamishyo aramuhamagara ati garuka :bamubagiraho inyama arajyana
Runuka mishyo ati:zino nyama zimwe uzohereze kwa Mutaga I burundi ,izindi uzohereze kwa kimenyi mu Gisaka ,izindi uzohereze kwiji kwa Katabiorra.
barabikoze ,izo bohereje mugisaka Kimenyi ati Uwo mwami ntandusha guhiga ntanyamaze nshaka muzisubiraneyo ,nuwo batumye kwa Katabio=rora biba gutyo naho uwo bohereje i burundi Mutaga arazanga aliko bazisubiranyeyo umwe mungabo ze ati:ntawanga icyo ahawe numugabo nkawe ,none muzifate muzotse mumuhe arye nadapfa nawe uryeho nawe umwoherereze izindi .barabikoze .Bagarutse Runukamishyo ati :wabonye ko twasanze kiliya kimasa cyaraguye murufunzo inshishi zicyuzuyeho inshishi nirubanda ruzahaguruka rukabambura ubwmi ,naho rero kuba uliya muhutu wirutse nyamara akagaruka ni uko abahutu bazafata igihugu bacyuzureho nkuduzhishi babure uko bategeka nkuko tuliya dushishi twali twananiwe ,nyuma nibwo hazaza umututsi akabakanga bakiruka aliko amaze kubahungura nkuko twahunguye tuno dushishi bakazapfa nabo bumonyo nyamara halia abazaba bahunze mubahamagare bagaruke ali nabo bazabakorera ishyano bakabatwara ingoma ubutagaruka ,.Kuba kiliya kimasa twagikizeho kigatonyoka hazaba hamaze kuza abantu basa n,impinja ,nicyo kizababwira ko igihe kigeze.
Naho rero Ziliya nyama baliya bami banze haliya uzahatera uhigarulire naho i burundi kwa mutaga ntuzigera uhigarurira.Ngiyo indagu ya Runukamishyo ,Bahutu bavandimwe batutsi bavandimwemwihangane mwicika intege iminsi yo kurokoka iregerye ,imvune yose iyo igiye gukira irababaza.

Nguko uko nabibwiwe uwaba hali icyo azi yanyunganira , mu gire amahoro
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum