SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Ayinkamiye
Rwanda
Posté le:
30/8/2005 16:04
Sujet du message:
For Nkunzumwami nabandi babana.
Répondre            
Email:
clemayinkamiye@yahoo.co.uk
 
Bite Nkunzumwami we. Natwe turaho mu Rwanda n'Amahoro masa. Benewacu benchi bamaze gutaha, turagenda ijoro namangwa ntawe ukurya akara. Ufite uduceri ariyubakira akazu ntakibazo.

None rero ibyabayobozi bakora ibibareba natwe tugakora ibitureba. Ari perezida nubwo yaba musaza wanjye ntampa icyo abana bararira. Ubu abanyarwanda babakungurira gukora bwabunebwe bwararangiye, amaduka ntagikinga sa saba nkuko mubizi, rya ruhuka wapi.

Ubujiji buragenda bukendera kandi uziko kuyobora injiji ari intambara itoroshye, ariko za Universite ni zose abakecuru n'abasaza barirukankira mumashuri basanze bari baraheze kure kwibwirango nyuma ya 6éme secondaire uba urangije amashuli.

Buri mwaka harasohoka abanyeshuli benchi, kuburyop ahubwo ikibazo kinini ari ugushakira abantu imirimo, ariko politiki yo kwihangira imirimo nayo irimo gutera imbere.

Amakuru rero nakugezaho nuko mwagerageza mugatahe tugasangira amasaka yeze, va kubyabarubanda kuko ntawe wabiryana ubu abanyarwanda barakangutse. Wibeshya gato Umuvunyi aka akugezeho. No chance for the opportunists and purppets.

Ibyabayobozi ntibikitureba cyane twibereye mu gushakisha investisment aho bishoboka.

Ibibazo biensur ntibibura ko ahari abantu haba hari urunturuntu, kandi nabava inda imwe bararakaranya ariko ntibibaviremo kwangana urwimbwa.

Iyo urebye kandi nabanyamahanga babikubwira ko mu Rwanda ariho hambere mu karere hafite umutekano!!!!! nibyo tuba twishakira twe rubanda rugufi ahasigaye tukihingira amafi, ibirayi imyumbati, uzi ko Umutara wera imyumbati iryoha mister! Ntawaruzi ko hakwera mais, urebye wakumirwa ukavuga uti kweli nka ntahe.

Sawa Amahoro twese
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum