Semasaka wa Rugemamfizi Rwanda |
Posté le: 25/3/2006 09:12 | Sujet du message: Uburezi mu Rwanda ibyiza n'ibibi! | |
| |
|
Reka mbanze ibyiza mperuke ibibi ndumva aribwo buryo buboneye! Ni byiza ko: 1. Abanyarwanda bose bihatiye kujyana abana babo mu mashuri aho amafranga y'ishuri akuriweho ndetse na uniforme ntibe itegeko(hari abavyga ko adatangwa n'ababyeyi Leta iyasaba Unicef) Well wenda si byiza gutungwa no gusabiriza ariko U rwanda sicyo gihugu cyonyine gihabwa iyo nkunga. Umuntu yakwihatira gushaka icyazateza imbere igihugu kugeza aho bije izajya iva imbere mu gihugu gusa ibyo si ejo cg ejo bundi. 2.Ni byiza ko abanyeshuri batsinze ikizamini cya Leta bahabwa amahirwe angana yo gukomeza nta wurebye ubwo ngo abugenere imyanya ibi ni ukuva hasi kugeza hejuru n'abakora dogitora ntawukubaza ngo ese uri bwoko ki? 3. Ni byiza ko gahunda yo gushyigikira ubumenyi(sciences) yitaweho. 4. Ni byiza ko abakobwa bashishikarizwa kwiga kimwe na basaza babo. 5.Ni byiza ko buri kagari (cellure) gashishikarizwa kugira ishuri ry'icuke(pre school) 6. Gahunda yo gufasha buri mwana wese kwiga kugeza byibuza ku mashuri atatu yisumbuye nikunda u Rwanda ruzaba rukataje pe!
Si byiza ko: habaho kubogamira kuri sciences gusa ahubwo buri wese yari akwiiye gushishikarizwa kugera ku gasongero mubyo yiga.
Guha uburezi bose byaba icyitiriro (not at the quality expence!)
Ngaho mugire amahoro y'Imana |
|