Ko Umwami yahozeho Abantu bakabaho Intambara ntizasibagaho Abapfuye bakavaho Abasigaye bakabaho Umwami akabarwanaho Ibibazo bikavaho Kagame ali mubiki? Abaneshejwe bakitabwaho Abatsinze bakabanaho Inka bakabahaho Inzangano bakazirengaho Bakaba inshuti bitabaho Bakibagirwa ibyahozeho Kagame uli mubiki? Bakaramukanya Muraho Bagasezerana murabeho Mugitondo bati mwaramutseho Urugwiro rukabaho Kagame uli mubiki Icyo mbivugiraho Kagame niwowe byavuyeho Iyo ntebe wicayeho Kimwe n,abayibanjeho Bayikomeyeho banga kuyivaho Kagame uli mubiki Banze kuyivaho Muyibasangaho Mubakorera ibyababayeho Namwe bizababaho Niba mutisubiyeho Inzangano ngo murenzeho Mwoye kuzitaho Mujye mureberaho Ndavuga nka Ba Renzaho Na Ba Nzamurambaho Kagame uli mubiki? Mwakilinze iyo mihoro Tukibera mumahoro Mukagabanya imisoro tukiyuzuzaho umunezero tubuguza igisoro Tugahindura ya ndoro Tukarangwa n,ikiganiro cyuje igikundiro Kagame uli mubiki? Waba uwo Kwa Nsoro Cg kwa Gahindiro Mucyurabuhoro Tulinde umubabaro Hamwe n,agasuzuguro Ntitube agatobero Bibe ikubitiro Hamwe n,irengero N,ipfundikiro Kagame uli mubiki?
Ko duturanye Tukaba tumaranye Kuki twicanye Kugeza tumaranye Niba ali ibyagoranye Cg ibigoramye ko tubisangiye Ese twibaniye nibyo byananiranye? Kagame uli mubiki? Abarokotse muliho N,isi waba uliho Kagame arakwibazaho Na Genocide bahoraho Akalikera izabakoraho Simbitindaho. Kagame uli mubiki? MRND yavuyeho FPR yirohaho Ibarubanda birundaho Yanda yahozeho Niyo yagarutseho Nimwisubireho Mubyibazeho Umwanya ukiliho Kagame uli mubiki? Ndaje ndapfukamye Nsenge iyaturemye Nsabe cyane nubamye Nsabe rugira waturemye Ngo itulinde abaduhimye kuko tubaho duhumye Tukicara twihinye Bakatwica babyitumye Kagame uli mubiki? Bagasenya ibyatuvunnye Tugatukisha iyaturemye siyo mico twamanye Cg twakuranye Ntitwalimburaga abo twabyaranye Nabo Twasenganye Boshye Abagomye Iyo mico ihetamye Na Gacaca Ibogamye Na Arusha yatwihereranye Kagame uli mubiki? Ko wica ugahotora Intumbi zikazimira Abazungu bakemera Ruzibiza akababara Ruyenzi akabizimura Abacu tukabura Kumulindi hakagwa Ibara N,imfura ukamara Ukabarundamwo umumara Ukiyunyuguza USiel Kabera Nabandi tukabura Opposition igasara Ukayisenyura Kagame uli mubiki? Soma iyi nteruro Winikize ino ntero Ugabanye ibitero Tujye mwitorero Ujye mu bwogero Ukubitwe ibyuhagiro Uvanweho imiziro Lyangombe umuhe iyuburo Nawe aguhe impanuro Kagame uli mubiki? Ko Wacyuye imfura Izindi zigatakara Zigatagangara Ukanga kuzihara Ukemera zikababara Zigapfa zikabora Uduhanga ukatubara Tukandagara Ukirya akara Rubanda ikandagara Kagame uli mubiki? Mwene Gahindiro Gira igikundiro Tuve mubuhungiro Udukure mumuliro dutahe mumahoro Twange iyo mihoro Twange nizo nsoro Kagame Uli mubiki? Cyose Sekarongoro Tukwambike amasaro Ntitube iniganiro Cg isibaniro Cg Igombaniro Lya Abanyamayero. Kagame uli mubiki? Gosora kurutaro Uhereye butaro Amacakubili roha mumuliro Ubumwe bube intangiliro Hamwe niherezo lize mumahoro Ubwubahane bube umusemburo Ubwumvikane bubenk,ivuliro Ntituzongere ibyo mumasengero ubufatanye bibe umwambaro Twiyereke hamwe kumutambagiro sugira rwanda temba amahoro temba ,temba temba umukiro Kagame uli mubiki? Ntituzongere kureba ivukiro Twishyire hamwe dukore ihuliro Lyabunze ubumwe mwikotaniro Dutsinde yamoko yamitiliro Kagame uli mubiki? Uzaturokora yuze mungoro Twinikize ingoma iyo mwijabiro Tumwite Rugaba cg Byiringiro Yadukuye habi atulinda icyangiro Yanze ko tuba nk,ifu n,ifuro atwibagise Tingi tingi no Mubisesero twoye guhora amanywa n,ijoro abejo tubabere urugero Kagame uli mubiki? Ndi nkawe na babisa Nkibera nka Musa Mukaryama mugasasa Nanjye nkababisa Nkigira iyo tudasa Sinongere kubarasa Ejo mutazandasa Kagame uli mubiki?
Yorudani uyigezeho igihe cyawe gishizeho Ibyo wakoze bikuliho Nupfa bizagumaho bazabikwandikaho ukuli kuzakubonekaho Genocide izaguhoraho Kuko Ibi byose Niwowebyavuheho Ngaho murabeho Mbaye ngusezeyeho Nzagaruka utakibaho.
|