Basomyi,
Nyuma y'amezi make maze kuri iyi forum (urubuga), nahungukiye byinshi. Nabonye Abanyarwanda bari gukura mu buryo bwa Politike, ko biteguye kuvugisha ukuri, kuvuga icyo batekereza kandi bagakora debat ku buryo nyabwo.
Urubuga ruhuza abavuga rumwe ntirwungura igihugu; ariko uruhuza abatavuga rumwe, rurushaho kugirira igihugu umumaro. Mu rubuga critique, buri ruhande rugomba gutekereza no gupanga cyane kuko ruba ruzi ko rugomba kudefanda (Soutenir) decisions zarwo.
Icyo ni cyo ubundi itangazamakuru ryigenga kandi responsable rimariye igihugu.
Ndagira ngo rero nshimire abagize ishyaka MDR. Sinemeranya n'umurongo wanyu wa politike, ariko iyi forum mwashyizeho ni ikintu mbashimiye mbikuye ku mutima.
Ndizera ntashidikanya ko uko Abanyarwanda benshi bayigana, ari nako policy yo gutekereza kwica, gufunga, kunyereza no gusunikira mu buhunzi utavuga rumwe n'ubutegetsi runaka bizagenda bigabanuka.
Abafite akazi ko kwica bene abo bantu (service secrets nka MDI n'abari Abajepe) bazageraho bibaze niba baba koko bari gukorera urwababyaye cyangwa niba baba ari inkoramaraso nk'izindi zose.
Mu kurangiza, reka nsabe abashinzwe site ya H.E P Kagame nabo gushyiraho urubuga nk'uru. Reka mbasaba gutinyukira iyo policy, bemere kwandikwaho ibyo rubanda rutekereza, byaba byiza byaba bibi; maze bajugunye ibibi hanyuma bubakishe u Rwanda ibyiza.
Harakabaho Repubulika. |