SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Simon M
Royaume-Uni
Posté le:
13/5/2006 13:40
Sujet du message:
Reka tugaruke ku nyandiko ya Rutikanga!
Répondre            
Email:
u44sm5@abdn.ac.uk
Site Internet:
http://www.africannews.blogspot.com
Rutika,
Ibyo uvuze ni fondamentale.

Muri Afurika, bibwirako kubaka amashuli, amavuriro, etc... ariyo majyambere. Bahurutura ibizu bereka amahanga ariko ntibamenye:

1. Gushyiraho gahunda nyazo zo guforoma Abarimu, Abaganga zihoraho kandi efficace;

2. Programme de maintainance z'ibyo bikorwa;

3. Investiments mu baturage ku buryo bagira pouvoir d'achat, bityo bagakoresha izo services (urugero rwa hafi ni policy ya FPR yo kugira ecole primaire obligatoire- ese umubyeyi ukennye ubona umwana yamugirira akamaro kanini amufashije guhingiriza kugira ngo azane igaburo ry'umunsi ku ruta kujya kwiga, azohereza umwana ku ishuli ngo ni uko byabaye itegeko?)

Ese uwo mwana narwara ababyeyi ntibabone ikimuvuza maze akamara umwaka atize, ababyeyi bazamusubiza ku ishuli?

Ese umwana waburaye we azotsa igitutu ababyeyi ngo nibamureke ajye kwiga?

NB: Policy nk'izo zigerwaho iyo Leta "Owns" abana b'igihugu: Ikabagaburira igihe bari ku ishuli; igaha ababyeyi uburyo bwo kubagaburira nijoro no muri weekend; Leta ikabavura barwaye; Leta igaha abatishoboye bose ibyangombwa by'ishuli.

Naho ubundi reformes nk'izo ni ZERO.

Reka ariko nenge na H.E. J Habyalimana ntanga exemple tres pertinent- Birababaje ariko biranasekeje:

Muri za 1980, Leta ye yakoze un projet d'irrigation muri commune Bugarama Prefecture Cyangugu (ubu amazina ashobora kuba yarahindutse).

Iyo projet yari en cooperation na Republique de Core'e (Korea y'Epfo):

1. Barimbuye intoki zose zari ziri muri ako karere, zezaga ibitoki byatundwaga hafi mu Rwanda hose (except i Kigungo); bavanaho imirima y'imyumbati n'ibishyimbo byeraga neza etc..., maze babisimbuza imirima y'imiceli.

2. Bari barateganyije ko umugezi witwa Rubyiro na Rusizi izakoreshwa muri irrigation.

3. Projet irangiye, bakoze essay basanga amazi ya Rusizi ari trop salle'e (salty) ku buryo yishe umuceli.

4. Imirima imwe rero yabuze amazi kuko Rubyiro ari ntoya.

Amafaranga ya projet yose aba apfuye ubusa, kandi na produits agricoles zari zitunze abaturage bazitsembye.

Problematique:

Nyuma ya genocide y'Abatutsi ya 1994, programme y'imidugudu yashyize amazu muri iyo mirima yari igenewe umuceli (kuko nta mazi yari akihagera). Nayo rero yananiwe gukoresha amamiliyari yamadorari yavuye imahanga mu gukoresha neza icyo kibaya (komeza usome urabona impanvu)

Iyi ni example y'ibikorwa by'amajyambere mal etudie's aho kuzana amajyambere mu karere ahubwo bizana inzara.

DORE IKINDI:

Akenshi umuntu yibaza abantu bayobora niba koko bafata igihe cyo gutekereza ibyo bagiye gukora.

Nongeye gufata urugero rw'iyo commune (Bugarama):

1. Ubundi economie yayo yari agricole. Abimukira bava Kibuye na Gikongoro nibo bahatuye guhera mu myaka ya 1970.

2. Hakikijwe n'imisozi ya Kibangira yerekeye i Burundi na Nzahaha, Muhehwe herekeye Commune Gishoma.

3. Iyo misozi ariko yo ntiyera, naho ikibaya kikaba cyareraga cyane.

4. Aho gushyiraho politique d'urbanization kuri iyo misozi itera neza, noneho ahubwo ikibaya kikaba agricole, Ba minisitiri nka Ntagerura Andereya bashyize amashanyarazi mu kibaya, maze uko abantu biyongera, espace agricole ikagenda ibura.

5. Au fur et a' mesure ko abantu bahatura ari benshi, niko bagiye bagira inzara, bityo nabahingaga bakagemura mu masoko ya Burundi (Cibitoke) na Zaire (Kamanyola) n'andi mu Rwanda hose, ntibabaye bakibona FRW yo kubatunga.

Nguko uko amaprojets yo mu bihugu byacu aho kuzana amajyambere ahubwo atera inzara.

Umuntu ashatse yanavuga aya FPR.

1. Reform administrative mal etudiee' (Basannye amacommunes muri zone turquois;, bubaka n'andi mashya; barangije bahuza za communes; mu myaka mike noneho banavanaho za prefectures).

2. Hari n'ibindi byinshi.

Abazayobora ejo, yewe, inzira iracyari NDENDE!

Uretse no kwicana, na vision yacu iracyari ireba hafi cyane!


 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum