SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Migambi
France
Posté le:
1/6/2006 19:45
Sujet du message:
Imishahara ya Gouvernement mu Rwanda
Répondre            
 
Mumbwire niba koko u Rwanda rufite amafaranga angana gutya nduzi ko arayo guphusha ubusa.

Rwanda:Iteka rya Perezida n 59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho indamunite nibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru bigihugu
Byanditswe Tariki ya: 31, May, 2006 - 18:00:48 (-0300 EST)

Inkuru ya: Ubwanditsi


Twebwe, KAGAME Paul,

Perezida wa Repubulika



Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda ryo kuwa 04 Kanama 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya 121 niya 201 ;

Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2, iya 3, iya 6, iya 7, iya 8, iya 9, iya 10, iya 11 niya 12

Bisabwe na Minisitiri wAbakozi ba Leta nUmurimo ;

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa nInama yAbaminisitiri yo kuwa 04/11/2005 ;



TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE

UMUTWE WA MBERE : INGINGO ZIBANZE

Ingingo ya mbere:

Iri teka rishyiraho indamunite nibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu nkuko biteganywa ningingo ya 2 yItegeko Ngenga n 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu.



Ingingo 2:

Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu bahabwa indamunite nibindi mu buryo butandukanye hashingiwe ku nzego zimirimo nimyanya yimirimo barimo.



UMUTWE WA II : IBIGENERWA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Ingingo ya 3:



Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:

1. Indamunite mbumbe yumurimo ingana namafaranga 3.890.282 Frw buri kwezi;

2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais dintendance) angana na
6.500.0000 Frw buri kwezi;

3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;

4. Imodoka eshanu (5) zakazi za buri gihe nibyangombwa byazo byose;

5. Amazi namashanyarazi byishyurwa byose na Leta;

6. Uburyo bwitumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax, internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, nirindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha gusohoza inshingano ze. Uburyo bwitumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo nahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta.

7. Uburinzi (gardes rpublicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse nahandi hose hagaragaye ko bukenewe.



UMUTWE WA III: IBIGENERWA PEREZIDA WA SENA, PEREZIDA WUMUTWE WABADEPITE NA MINISITIRI WINTEBE



Ingingo ya 4:

Perezida wa Sena na Perezida wUmutwe wAbadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe yumurimo ingana namafaranga 2.796.325 Frw buri kwezi.

Minisitiri wIntebe agenerwa indamunite mbumbe yumurimo ingana namafaranga 2.326.689 Frw buri kwezi.



Ingingo ya 5:

Perezida wa Sena, Perezida wUmutwe wAbadepite na Minisitiri wIntebe bagenerwa buri wese ibindi bikurikira:

1. Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;

2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi (frais dintendance) angana na 600.000
Frw buri kwezi;

3. Imodoka ebyiri (2) zakazi buri gihe nibyangombwa byazo byose;

4. Amazi namashanyarazi byishyurwa na Leta;

5. Uburyo bwitumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itangendanwa, telefone igendanwa, fax, internet, anteni parabolike. Uburyo bwitumanaho bugashyirwa mu biro ndetse no mu rugo byose byishyurwa na Leta;

6. Uburinzi ku kazi, mu rugo, nubwo buri wese agendana mu modoka imwe bwihariye ;

7. Ibiteganywa mu ngingo ya 7-7 na 8 yiri teka, bakabihabwa hakurikijwe uburyo buteganywa muri iyo ngingo kugira ngo boroherezwe kugira imodoka bwite yo gukoresha mu rugo.



Article 6 :

Iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa Remezo mu nshingano ze rigena icyiciro nibikoresho bijyanye namacumbi ndetse nubwoko bwimodoka bigenerwa Abanyapolitiki bIkirenga mu gihugu.

UMUTWE WA IV: IBIGENERWA ABAMINISITIRI, ABANYAMABANGA BA LETA, NABANDI BAGIZE

GUVERINOMA BASHOBORA KUGENWA NA PEREZIDA WA REPUBULIKA BIBAYE

NGOMBWA



Ingingo ya 7:

Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, nAbandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi bikurikira:

1. Indamunite mbumbe yumurimo buri kwezi ingana namafaranga 1.042.089 Frw ku ba Minisitiri na 1.035.770 Frw ku Banyamabanga ba Leta ;

2. Amafaranga mbumbe angana na 446.609 Frw ku ba Minisitiri na 443.902 Frw ku Banyamabanga ba Leta bagenerwa buri kwezi yo kunganirwa kwiyishyura amazi namashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, uburyo bwitumanaho mu rugo;

3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;

4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana nibihumbi ijana (100.0000 Frw) ku kwezi naya telefone igendanwa angana n ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw) ku kwezi ;

5. Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;

6. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;

7. Gusonerwa amahoro yimodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ku giciro ntarengwa cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga yamafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nkuko biteganywa namasezerano nimikoreshereze yimodoka akorwa hagati ya nyirubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;

8. Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.



UMUTWE WA V: IBIGENERWA VISI-PEREZIDA WA SENA NA VISI-PEREZIDA WUMUTWE WABADEPITE

Ingingo ya 8:

Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida wUmutwe wAbadepite bagenerwa buri wese ibi bikurikira:



1. Indamunite mbumbe yumurimo ingana namafaranga 1.065.305 Frw buri kwezi ;

2. Amafaranga mbumbe angana na 456.559Frw bagenerwa buri kwezi yo kunganira kwiyishyura amazi namashanyarazi, kwakira abashyitsi, uburyo bwitumanaho, amafaranga yicumbi;

3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri
kwezi ;

4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n ibihumbi ijana (100.0000 FRW) ku kwezi naya telefone igendanwa angana n ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW) ku kwezi ;

5. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;

6. Gusonerwa amahoro yimodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ifite agaciro ka 20 000 000Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga yamafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nkuko biteganywa namasezerano yimicungire nimikoreshereze yimodoka akorwa hagati ya nyirubwite na Minisitiri ufite imari munshingano ze;

7. Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.



UMUTWE WA VI :IBIGENERWA ABASENATERI NABADEPITE

Ingingo ya 9 :

Abasenateri nAbadepite bagenerwa ibi bikurikira:



1. Indamunite mbumbe yumurimo ku Basenateri ingana namafaranga 758.893 Frw buri kwezi. Bahabwa kandi andi mafaranga mbumbe angana na 325.000 Frw yo kunganira kwishyura amazi namashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, indaminite yimirimo yInteko (indemnits parlementaires), uburyo bwitumanaho, indamunite yicumbi, bahabwa buri kwezi;

2. Indamunite mbumbe yumurimo ku Badepite ingana namafaranga 649.432 Frw buri kwezi. Bahabwa kandi andi mafaranga angana na 278.328 Frw yo kunganira kwishyura amazi namashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, amafaranga yitumanaho, indamunite yimirimo yInteko (indemnits parlementaires), ndamunite yicumbi, amafaranga yingendo, bahabwa buri kwezi.

3. Abasenateri nAbadepite basonerwa amahoro yimodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 1.500 na 2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali. Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu ma banki yubucuruzi akorera mu Rwanda. Buri wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 150.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.

4. Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mUmutwe wAbadepite, bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida bizo Komisiyo bakongererwa buri wese 30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere nicya kabiri cyiri tegeko.



UMUTWE WA VII: INGINGO ZINYURANYE NINZIBACYUHO NIZISOZA



Ingingo ya 10:

Ku birebana nuburinzi bwAbanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, 8, niya 9 bagenerwa nibura umupolisi umwe bagendana, Leta isanze ari ngombwa cyangwa nyirubwite abyifuje.



Ingingo ya 11:

Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu bavugwa mu ngingo ya 3 niya 4 yiri teka iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa.



Ingingo ya 12:

Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu bavugwa mu ngingo ya 7 niya 8 iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, buri wese ahabwa amafaranga yingoboka angana na 10.000 Frw buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara aho bagiye mu butumwa, fagitiri zicumbi, ifunguro nibinyobwa bidasindisha, kwakira abantu, ayumushoferi byishyurwa nurwego bakoramo.



Ingingo ya 13:

Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, iya 8, iya 9 niya 10, iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, boroherezwa na Leta uburyo bwo gutwarwa; iyo aho bagiye harengeje Km 30 uvuye aho basanzwe bakorera.



Ingingo ya 14:

Abasenateri nAbadepite iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, buri wese ahabwa amafaranga yingoboka angana namafaranga ibihumbi birindwi (7.000 Frw) buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara mu butumwa, fagitiri zicumbi, ifunguro nibinyobwa bidasindisha, byishyurwa nurwego bakoramo ku mafaranga atarengeje ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) ku munsi.

Ingingo ya 15:

Abanyapolitiki Bakuru bIgihugu bavugwa muri iri iteka iyo bagiye mu butumwa hanze yigihugu, hakurikizwa ibiteganywa namategeko ashyiraho indamunite zabajya mu butumwa mu mahanga.



Ingingo ya 16:

Mu gihe Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka bitabye Imana bakiri ku mirimo yabo, amafaranga yose akoreshwa mu mihango yishyingura yishyurwa na Leta.



Ingingo ya 17:

Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7 niya 8 bari basanzwe bafite imodoka za Leta batangira guhabwa amafaranga abafasha gukoresha imodoka zabo bwite bakimara gusubiza imodoka za Leta.



Ingingo ya 18:

Ibyakozwe mbere yuko iri teka ritangazwa bitanyuranyije niri teka bihawe agaciro.



Ingingo ya 19:

Ingingo zamateka yose abanziriza iri zinyuranye naryo zivanyweho.



Ingingo ya 20:

Minisitiri wIntebe, Minisitiri wAbakozi ba Leta nUmurimo, Minisitiri wImari nIgenamigambi na Minisitiri wIbikorwaremezo basabwe gushyira mu bikorwa iri teka.



Ingingo ya 21:

Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika yu Rwanda.



Kigali, kuwa 27/12/2005





Perezida wa repubulika

KAGAME Paul

(s)

Minisitiri wIntebe

MAKUZA Bernard

(s)

Minisitiri wAbakozi ba Leta nUmurimo

EL-Hadj BUMAYA Andr Habib

(s)

Minisitiri wImari nIgenamigambi

Prof. NSHUTI Manasseh

(s)

Minisitiri wIbikorwaremezo

BIZIMANA Evariste

(s)

Bibonywe kandi bishizweho Ikirango cya Repubulika :

Minisitiri wUbutabera

MUKABAGWIZA Edda

(s)



Aka ni akumiro! Ese aba batware bacu bajya bibaza ko aya mafaranga ava mu misoro y'abaturage? Bazi se ko inzara inuma mu giturage?

Mu gihe abaturage basuhuka abandi bakaba bakubitira abana babo kuryama, ba nyakubahwa bahabwa amafaranga avuye mu misoro yo kwakira bene wabo! Ese bakwakiriye abaturage bose bicwa n'inzara?

Mubisanzwe umuntu ajya gukorera leta kugirango afashe, ntabwo abagiye kw'ifasha. Niba Perezida Kagame n'aba ministiri be babona ko imishahara bahembwaga itari ikwiye bari bakwiye kwegura bakajya gushaka imirimo muri secteur prive aho bahembwa menshyi.
Murakoze
 

Keegan
Koweït
Posté le:
4/5/2007 16:27
Sujet du message:
Jeffry
Répondre            
Email:
adan@yahoo.com
Site Internet:
http://f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0-u.ghoiou0.info
http://f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0-t.ghoiou0.info <a href="http://f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0-h.ghoiou0.info">f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0</a> [url]http://f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0-b1.ghoiou0.info[/url] f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0 http://f258ef4183314d7b5e683cd7d91059c0-b3.ghoiou0.info 196c3da0ce3e9a23267e7eab02ad2b11 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum