SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Nduwayezu
France
Posté le:
23/7/2006 07:06
Sujet du message:
tulinde itiku
Répondre            
Email:
Gattiy3@iwacu.com
 
Ngiyi ntimba murwaGihanga
intwali zacyo ziragihunga
Abanyamahanga bakagisanga
Bakagisingiza Bakinenga
Ngo GEnocide niyo Ituranga
Tukabilirimba Twisihinga
Tukabyiyandika mugahanga
Ukuli nicyinyoma tukavanga
Tukavuguta tukavurunga
Tugaha Gacaca Ikabikacanga
Ikabihindura nkigishanga
kilibaswe n,imashiniihinga
Urebye nabi uhasiga agahanga
Iyo uhagaze cyane iyo mumpinga
Umutima wawe ufite igihunga
Mngo muli Gacaca ntabanga
ntanukuli kuyiranga
itiku lyose iralihasanga
Dore ko izo ntiti z,abahanga
inkuru itarabaye barayanga
Diplome zabo zirabaranga
Nyilibyago bakamutanga
Waba Umwega cg umusinga
Baragutanga bisihinga
Ngo Abahutu ni ibipinga
Ngo icyo bazi ni uguhinga
Ngo no kurongora nyampinga
Ngo umuti wabo ni ugufunga
ngo bikwiliye abo bajinga
Ngo mujanjagure amabinga
ngo namabondo mutayarenga
zihinduka nk,ibirunga
zigafata ukuli zigatobanga
zigatikura likarenga
ninaho Imana izabasanga
Itashye Kare batarakinga
IYo Uzibonye ulikanga
Mwahura umutima uranga
Icyo uzihaye ntacyo zanga
Abahutu bose zirafunga
Ntanumwana tuzasanga
Ibyirwanda n,ibanga.
Mbuze numwe wo kwisunga
uwusanze aragusonga.
si urukiko ni imanga.
Burya gacaca ni amacenga
siyagacaca yo kwagihanga
yabuzaga abantu kwivanga
igaca imanza zabarushinga
nabonesheje mumyonga
Ibaye urukiko mpuzamahanga
Ibyirwanda ni amahanga
ngo ntantwali yo mumahanga.
na Rusesabagina baramwanga
ese bene Gihanga
mwirangwa n,umwaga
mube tulisanga
museka mushyenga
muruhuke guhunga
muhinge ibishanga
mugire ibibatunga
nibyo gutanga
narose abanyarwanda
baseka bigatinda
bambaye imyenda
batitwaje imbunda
genocide uwo mwanda
waduteye agahinda
twayozenk,umwanda
uwo ubonye umukunda
aho kumukanda.
narose abanyarwanda
bavuza impanda
batagira isahinda
bakora munganda
baharura imihanda
batembera i buganda
ali intiganda.



reka ncurange
uze unsange
simbe umwange
tube ikivunge
twivange
hutu tutsi tuyivurunge
tuyikandagize ibirenge
dutumire abanyamurenge
tube bamwe tugire ubwenge.

Dukorere hamwe dutere imbere
twiyibagize ibyo hambere
n,u,mwiryane wabo hambere
tube mubimbere
ibidutanya tubyihorere
izo mfubyi tuzirerere
dore ko zazize amaherere
zali abana bali kwibere.

Sinahisemo ubwoko
bwanjeho nkiyomucyoko
simbuzininkomoko
twoye kubuha igitereko
ngo tubuvuge munteko
ntibuba muntereko
Dushyire hasi ibiboko
byoye kutuvuna amaboko
Ngwino Nyakuramba
Aho kudumpamba
tunzanire impamba
tukumulikire kibamba
tuliilimba amahamba
amahoro asagamba
uli ikibasumba
nibakwambike ikamba
kuko utatubereye ibamba
ntiwabumbwe muibumba
wacuzwe mu inkamba
wanze ko ruzamba
tuzakulirimba
amajoron,imitaga.

Mugaba Mugaba Komera
Witwicisha ubumara
ngo duhore muntambara
zenda kutumara
Tukwise Mutara
utulinde kwihorera
no kwimaranira.
Cyo Cana Itara
Lyo kutuyobora
Aho tuzagera
mumahoro adashira
ntakubabara
ntagushavura
Ntagutukana
ntagusebanya
ntakwanduranya
ntaguhimanwa
ntakumarana
twabaye bamwe.






 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum