SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Simon Mb
Royaume-Uni
Posté le:
2/8/2006 13:46
Sujet du message:
Abatutsi baba hanze banga H.E ni bande?
Répondre            
Email:
u44sm5@abdn.ac.uk
Site Internet:
http://www.africannews.blogspot.com
Muvandimwe Josee,

Sinzi uwo uri we, kimwe na M7 n'abandi nkabo.

Mbona muri abantu bari bari mu Nyangarwanda, bafashe imbunda bakiterera igihugu cyabo, bakica abaturage babo, bagasenya infrastructure z'igihugu cyabo n'ayandi mabi nkayo.

Mbona muri abantu bageze i Rwanda bazi ko bazabona ibintu runaka bakabona ntibabibonye noneho bagahitamo kwisubirira iyo babaga.

Cyangwa muri abantu "bamennye amaraso y'abitwa Abahutu bamara kuyahaga bakaba bari gushaka kumena n'ay'Abatutsi bene wabo". Interahamwe nazo zishe abo zitaga Abatutsi zigeze aho ziroha no mu Bahutu. Namwe nakeka ko aribyo murimo.

H.E. P Kagame murapfa iki?

Nyuma y'infu twabonye twese ni nde ugishaka izindi? Imbwa nzizahaze inyama z'abantu? Imigezi ntiyahaze maraso cg ivu ry'abantu (FPR yo ngo yataga ivu ry'abo yishe mu migezi).

Muvandimwe rero, njye nubaha H.E. P Kagame ntabikuye kuko ari uwo yiyita cg mwe mu mwita, atari n'uko nirengangije ibyaha bimuregwa binaregwa na FPR/RPA.

Ariko mbireba nk'intambara ya IRAQ: N'umuntu wese utarayishakaga, iyo umubajije niba UK/USA bakwiye kuvana ingabo z'abo muri icyo gihugu, aravuga ati byaba a "DISASTER".

Ni kimwe n'intambara yo muri 1990: ibyabaye byarabaye. Kandi nasobanuye ko byari kuruta FPR gufata ubutegetsi aho Interahamwe na FAR kubugumana!!! ibyo umuntu wese ahari yabyemeranya nanjye.

Igikurikiye rero ni ukwinginga RPF na H.E P Kagame ko ibyateye intambara ya 1990 bigomba gukemurwa ku buryo nta wundi mutwe uzatera u Rwanda kubera impanvu z'ubwoko cg akarengane gakorerwa ubwoko runaka.

Akabwirwa ko "une acalmie" ikurikirwa na "une periode de stabilite' economique" ikurikira buri gihe ubutegetsi bushyashya hanyuma "Communaute' internationale" nayo ikabushyigira igihe gito.

Ibyo ni passager ariko kuko bihita vuba, hanyuma ibibazo bikongera bikagaruka, n'abagushyigikiye urwana vuba bagahinduka abanzi.

Narebe ibice byacitse muri MRND abigereranye n'ibiri gucika muri RPF. Narebe abasirikare bavagamo H.E J Habyalimana, hanyuma areba abari kumuvamo bagatangaza n'amabanga ye.

Ndunva yaganirizwa ariko adafatwa nka mayibobo nk'uko bamwe babigenza. N'ubwo mwasangiye ibijumba i Buganda (cg reka nvube MATOKE kuko ariyo ahaba), ubu ni Umuyobozi w'igihugu. Ibi binyibukije John Prescott, deputy Prime Minister muri UK:Yavuye mu ishuli afite imyaka 15 (atarangije ishuri) none reba aho ari!

H.E. P Kagame rero nabwirwe mu magambo yiyoroheje kandi amwubahira uwo ariwe ibibazo bya GACACA, abwirwe ko izatera "POLARIZATION OF THE SOCIETY" kandi igatera partie imwe y'abaturage kuba aba "MECONTENTS".

Nabwirwe ibya diplomatie regionale: azane amahoro hanyuma agabanye abasirikare na guarde presidentielle bityo FRW ashyirwe muri secteurs zifite umumaro.

Nacyure FDLR, apana ku ngufu ahubwo akoresheje negociations durable: zituma abicanye babarimo bahanwa!

Nashyigikire democratie muri RDC aho guhozayo MDI na RPF. Amahoro y'abaturanyi aba ari amahoro mu rugo rwawe ubwawe.

Nashyireho democratie isesuye, habeho uburenganzira bw'itanganzamakuru (ibi ntibivuze abantu kuvuga ibyo bashaka, ariko hakabaho kwemera ko bakorera kuri standards zemewe universellement!). Nk'uko ku isi hose 1+1= 2, hari ibintu byemerwa universellement. Urwanda ni partie ya univers, ntihakwiye rero kwegezwayo ibitekerezo bigaragara ko byagize umumaro ahandi!!!!!!!

Dukeneye ALTERNATIVE POLICIES: mu gihugu gikennye nk'icyacu, umutwe umwe ntuhagije! Amashyaka menshi atari ay'amoko cg uturere azana ibitekerezo akanabaza Leta icyo iri gukoresha tax n'infashanyo arakenewe (accountability).

Hari n'ibindi nunva umuntu nkawe yakunva ni mumubwira nka Perezida w'igihugu apana nk'umuntu muri kwifuriza gupfa buri munsi.

Ese niba mumubonye mwamwica, kuki we ababonye atabica? Kuki yabura kwirinda? etc...

Nyabune nimusubize inkota mu rwubati!

Umbabarire niba nkoresheje language mbi, ni ukuri singendereye gutukana cg gusebanya.

Gira amahoro.
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum