Basomyi, Banyarwanda namwe Ncuti z'u Rwanda,
Ibibazo by'u Rwanda ni ibintu bigaragara ko bidashobora gukemurwa yewe muri generation imwe. Hari uwigeze kumbwira ngo "abize babona ibyo nanditse bakanseka".
Nyamara ariko ibibazo dufite si ibintu umuntu yakemura ari umwe, cg ngo anabikemure umunsi, umwaka, decenie imwe; keretse habayeho ubushake collective budasanzwe na HONETETE idasanzwe kandi mu moko yose.
Birashoboka kwibeshya hakabaho acalmie y'igihe gito, mais bizatuma ibintu by'explosa plus tard.
Ndifuza ko tuva muri arrogance yo kunva ko tuzi ibyacu kurusha abandi, maze tugasoma ibyandikwa n'abasipesiyaliste ku bibazo bisa n'ibyacu.
Hari analyse nziza iri mu gitabo gikurikira mpamagarira umuntu wese wabona akanya gusoma. Ndateganya koherereza abasomyi ba blog yanjye resume' ya buri chapitre.
Details z'icyo gitabo ni: Mamdani Mahmood. When victims become killers: colonialism, nativism and the genocide in Rwanda. Princeton University Press. 2001.
Avuga ko Abahutu n'Abatutsi ari nka vehicules za virus:
Intambara ya 1990 na genocide ya 1994 ni exportation ya virus y'Abatutsi ba diaspora mu Rwanda;
Intambara ya 1996, 1998 n'ubwicanyi bwabikurikiye ni exportation ya virus y'Abahutu ba diaspora muri DRC.
Ibindi bisobanuro kuri nature y'iyo virus, aho yavuye (ubukoroni), uko yavuwe n'uko imiti yavurishijwe yabaye non effective kubwa Kayibanda, na H.E. J Habyalimana; kimwe na NRA i Buganda bizaza muri resume' ya buri chapitre nzaha abatazashobora gusoma igitabo mu minsi izaza.
Uwo mwanditsi aragira ati: Umuti wacu si "Victor's justice but Survivor's justice".
Abahutu barashaka democracy kuko bazi ko ubwinshi bwabo buzabahesha ubutegetsi; ariko Abatutsi bo bakaba bazi ko icyambere ari SURVIE mbere y'iyo demokarasi.
Kubera ibibazo bya changement muri definition ya nationalite' aho Abatutsi ba diaspora babaga byatumye batagira aho baba, conquete du pays yabaye synonyme ya SURVIE, kandi kugumana ubutegetsi niyo guarantie yonyine ya SURVIE y'Abatutsi globalement (autheur navuze haruguru).
Reka ibindi nzabivuge muri resume' nzashyira kuri blog. Kuko iyo blog iri mu cyongereza, hagize abashaka iyi resume' mu Kinyarwanda, bambwira (u44sm5@abdn.ac.uk) ngakora page ya blog mu Kinyarwanda.
Amahoro. Si |