SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Simon Mb
Royaume-Uni
Posté le:
31/8/2006 13:33
Sujet du message:
Nyabune Nfasha. Please Help!
Répondre            
Email:
u44sm5@abdn.ac.uk
Site Internet:
http://www.africannews.blogspot.com
Merci Uwize, reka ahari nongereho ikindi kimwe ubitekerereze rimwe, wenda n'abandi badufasha:

1. I Burayi, Leta Responsable niyo ishyira ku murongo ikanakurikirana, ikanahana utubi twose dukorerwa mu matorero cyane cyane CHILDREN ABUSE.

Ntabwo ari religion "ichauffeura" Leta: byaba analchie!

Leta ishyigikira condom, religion nyinshi hoya; Leta ishyigikira homosexualite', religion nyinshi hoya; Leta ishyigikira copinage, religion nyinshi hoya etc....

Leta yanga corruption, igakunda efficacite', integrite', honnetete', etc...: Ibi ibihuriyeho na religion, kandi ntibiva kuri religion. Kuko n'abategetsi batari muri religion runaka baba INTEGRE bitewe na lois, normes na principes sociales igihugu kigenderaho (niveau de control du secteur public)!

Isi irekewe mu maboko ya religion, abantu nk'abapasiteri n'abapadiri bakora amahano nka CHILDREN ABUSE ntibafatwa ngo bahanwe, byaba anarchie aho buri muntu wese agendera kubyo yizera etc....

Reka nguhe urugero, reba umuntu nka Warren Jeffs http://news.bbc.co.uk/2/hi/americas/5297990.stm . Kandi uretse n'ibyo abantu bita sectes, n'abapadiri kimwe n'abapasiteri benshi bagiye muri gereza: cas nzi ni iza hano muri UK.

Ni koko Afurika, wenda tuvuge u Rda, rufite ibibazo akangari, ariko gushakira umuti muri religion sinzi niba hari aho byatugeza.

2. Ese hari ahandi relijiyo yazanye umuti w'ibibazo kuri echellon national?

Unva, Muvandimwe, "responsible legislation and policing can restrict man's weakedness to his/her own body limiting as much as possible that such weakedness spills over into the lives our neighbours, community and nation".

Translation mu Kinyarwanda(Indimi ziravangavanze): Legislation responsable kimwe n'igipolisi responsable gishobora gutuma ububi bw'umuntu buguma muri we cg bukamwica ku giti cye ARIKO ntibusembere mu baturanyi, communaute' cg igihugu uwo muntu atuyemo.

"If religion has any effect, it should attack this weakedness into that person, hoping doing so actually REDUCES the effort of the police or NEED for the parliament to make laws on very trivial or common sens matters".

Niba religion igira effect kubayikurikiza, yakwataka ububi buba mu mitima y'abantu, bityo baramutse koko bahinduwe na religion, byatuma efforts z'igipolisi zigabanuka kandi na parlement ntishyireho amategeko kuri buri kantu kose surtout ibintu umuntu wese yakagombye gukora cg kudakora kubera "ubumuntu"- [urugero kudata imyanda mu mihanda etc...].

Muvandimwe Uwizeye rero, gufatanya Leta na Religion byateje ibibazo kuva kera. Ngira ngo usomye influence ya Andre' Perraudin kuri Kayibanda na consequences zabikurikiye wabona impanvu. (Melvern L.R.2000. A people betrayed: the role of the West in Rwanda's genocide. Zed Books Ltd. London. UK. p.20)

Ibi kandi bigaruka muri societe' nyinshi muri histoire. Urugero ni uko abamisiyoneri bafashije general Trocha gutsemba aba Herero muri 1908. Iyi ni genocide ya mbere yo mu kinyajana cya makumyabiri (Mahmood Mamdani. 2004. When VIctimes become Killers: Colonialism, Nativism and the Genocide in Rwanda. P.12).

3. Ese corruption quasi inexistente, efficacite', etc.. by'i burayi ugira ngo biva muri religion?

Ashwiii da! Uzarebe mechanisms de control zihaba, urebe niveau ya sophistication za methodes igipolisi gikoresha muri investigation, urebe ukuntu Itanganzamakuru rikurikirana buri kantu kose....

Uwiba aba azi technologie zirenze iza mechanism de control en place, kandi n'uwibye agera aho agafatwa. Si ubukirisitu rero!

Urundi rugero, muri Scotland, kugeza muri Juin 2006, amafaranga agera kuri £46million zari zaribwe; Tony Blair ari gukurikiranwaho kuba abantu bagombaga kuba aba peer muri parlement bari baratanze amafaranga etc....

Ibyo byose ntibivuze ko ino hari utubi nk'utw'iwacu, hoya. Hano birakurikiranwa, bika bublie' kandi mesures sensibles zigafatwa. Kandi rero, hejuru y'igihano mu rukiko, habaho n'igihano politike (ishyaka ryabikoze rigata popularite') etc....

Nduva rero dukwiye gushaka Imana kubera ko iduha reason d'ETRE na sens ya securite' mu gihe tuzaba twaratabarutse (ubugingo bw'iteka).

Niba twizera ko turwara ikadukiza dusenze, cg ko idukiza ikoresheje ubuvuzi bwateye imbere, ibyo bizadetermina place y'igihugu cyacu muri societe'.

Abizera gusenga, bazagira amavuriro atanashobora no kuvura malaria; abizera ubundi buryo nvuze bazashobora kuvura cg du moins ameliorer la vie y'abarwaye diabetes, alzheimer's disease, cancer, HIV etc...

Niba religion ituma tuvuga ngo "uduhe ibyo kurya byacu by'uyu munsi" cg niba iyo ibiduhaye duhunikira iminsi izaza, bizadetermina etat y'igihugu cyacu.

Aba mbere, bararya none, ejo nihaba amapfa basonze basabirize. Abanyuma, ntibaba bagisenga gutyo kuko badafite ifunguro ry'uwo munsi....!

Muri article utashoboye gufungura, nvugamo ibintu nk'ibyo kandi nkubwije ukuli, ibintu nk'ibi bituma ndara ntasinziriye kuko nziko Imana yankoreye byinshi, ariko nkabona uko tubaho muri Afurika n'ibyo twigishwa n'abamisiyoneri bifite contribution nini muri sous development, surtout MENTAL, yacu.

Nanditse byinshi mumbabarire.
Simoni
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum