SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Simon Mb
Royaume-Uni
Posté le:
15/9/2006 15:00
Sujet du message:
Reka nibwire Niyikamena.
Répondre            
Email:
u44sm5@abdn.ac.uk
Site Internet:
http://www.africannews.blogspot.com
Muvandi,

Nakwingingira kubanza gusoma izo nyandiko, kandi ni udupage duke kugira ngo utuvugeho byibura uzi ibyo tuvuga.

Nkekako uko wanditse bigaragaza ko utanyujijemo amaso.

Titre natanze (ko Interahamwe zakopeye techniques zo kwicana ku Nkotanyi) iri kuri page 22 muri iyo nyandiko, si affirmation cg information natangaga.

Dore ibyo nizera, kugira ngo nunyanga unyangire ukuli kandi nunkunda unkundire ibyo uzi:

1. Nizera ko ntawavukanye ubugome, nanemera ko nta n'umwe wabunyoye mu mashereka, yaba Umuhutu cg Umututsi. Donc nta n'umwe uri intrinsically or innately Ruharwa.

2. Nemera ko Abahutu bishe urubozo inzirakarengane z'Abatutsi, abenshi bakaba batari bari n'ibyitso (abantu bagambaniye igihugu, bakiga maniement d'armes, bagatanga cotizations zo kugura intwaro zo gutera igihugu, bagacumbikira abatasi etc...). Abo ubu bakaba baragizwe INTWALI!

3. Nemera ko n'ibyitso byari kuregwa trahison aho kwicwa: JUSTICE!

4. Nemera, nk'urikije inyandiko nk'iya Stephanie (protection gap in the protection of the internally displaced) kimwe n'inyandiko ya Ruzibiza, ko FPR yishe inzirakarengane z'Abahutu ahanini, n'abatutsi b'imbere mu gihugu. Nanemera ko FPR yishe Abahutu b'inzirakarengane muri DRC. Ikindi kandi gutera Katyusha mu nkambi z'impunzi (internally displaced) ni crime de guerre et crime contre l'humanite'.

5. Nemera ko izo nzirakarengane zivuzwe haruguru (Abahutu n'Abatutsi bose bava amaraso kandi bapfuye infu mbi z'urubozo). Nemera rero ko bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro kandi bakibukwa n'imiryango yabo.

6. Nemera ko GACACA yagombye gucira imanza abagize uruhare mu bwicanyi bose nta kurobanura. Ibi bikareba Interahamwe/FAR na RFP/RPA.

We need NOT victor's justice but survivor's justice!

7. Nemera ko democratie ivuga ubwinshi gusa itazazana umuti iwacu igihe cyose ubwo bwinsi budatanga guarantie kuri minaurite'.

Nunva ikibazo cy'Abatutsi: crise politique y'i Bugande (Mahmood Mamdani: When the victims become killers) yatumye nta yindi survie yabo ibaho uretse kugira un Etat. Guhara igihugu rero umuntu akagiha abagityaza imihoro kwaba ari ukwiyahura kandi bwaba ari n'ubwenge buke.

8. Nemera ko bishoboka ko FPR/RPA yaba yarasacrifier Abatutsi b'imbere mu Rwanda kugira ngo ifate igihugu (evidence za Ruzibiza n'igitabo cya Mahmood Mamdani). Nanemera ko imishyikirano iyo ariyo yose ivuga icyatuma ubutegetsi busangirwa yari kutemerwa na FPR (kuko pouvoir= Survie).

9. Nemera ko ibibazo byose dufite byatewe na brutalite' ya Parmehutu muri 1959. Justice yabaye tellement acharne'e que yaje kuvamo vangeance!

Ibice twaciwemo n'Abakoroni b'Ababirigi byasabaga sagesse nini kugira ngo future yacu ireke gukomeza kuba consequence du passe'!

Mais, wenda niveau d'education de masses Hutu y'icyo gihe ntiyari kubemerera kureba kure, wenda ngo banagereranye context y'iwacu n'ibindi bihugu.

Nakwibutsa ko muri icyo gihe education yahabwaga Abatutsi gusa (ahanini).

10. Nemera ko umuti w'ibibazo byacu uzava kuri debat inclusif y'Abatutsi n'Abahutu. Nemera ko gukura amoko mu ndangamuntu ariko abantu bagakomeza kwitana Abafite ingengabitekerezo, Ibipinga, Forces Negetives, Inyangarwanda, etc... ari gusiba identite' politique ariko ukarenforca identite' sociale!

N'aho kandi izo identite' politique zakuwe mundangamuntu ubwicanyi ntibwahagaze (i Burundi). Ibindi bihugu kandi bifite ethnie mu ndangamuntu ntibyicana kubera education ethnique ikorwa (Singapore, Malaysia etc...).

Iyo debat nvuze haruguru mbona itazaba mu myaka ya hafi kuko hakiriho polarization ya societe' en deux groupes: Les victimes et les criminels.

10. Nemera ko ari byiza ko RPF/RPA yafashe ubutegetsi aho kugumanwa na FAR/Interahamwe nyuma ya genocide y'Abatutsi. Umuntu wese reasonable yabona impanvu yabyo.

11. Nemera ko securite' y'Abatutsi muri decenie zizaza izaterwa n'uko bakoresha ubutegetsi bafashe.

Retourner muri system ituma igice cy'abantu runaka kiba "labelled" (pour ce cas-ci nka "criminel" etc...) bizatuma dusubira mu myaka isa n'iya mbere ya 1959 aho ubwoko bumwe (pour ce cas-ci "les victimes") buba aptes yo gufata responsabilite's sociales.

Urugero, nyuma ya Gacaca, abantu benshi ntibazongera kubona droit yo kuba abarimu, abaganga, abavoka, abadepite etc... kubera ko bamaze gusigwa ibyaha.

Nanone ntibazongera kubona droit yo kujya hanze (ntibazahabwa passport etc...). Bityo Gacaca izazana une selection naturelle base'e sur la "justice" ku buryo abantu bamwe bazaba "segregated out" of important jobs.

Nicyo gituma kudakora GACACA ya RPA/RPF ari strategique! Abantu baziyemerera ibyaha mu ruhame, bahanwe mu ruhame bityo bemere JUGEMENT. Ibi ariko ntibizaba kuri RPA/RPF!

voila la selection!

12. Nemera ko ari ngombwa ko twunva peines na douleurs z'abacitse ku icumu: baba ababaga Nyacyonga n'izindi nkambi; baba ababaga i Kibeho, Tingi Tingi kimwe n'abandi bari bari munsegero n'amastades (hano wunve Abahutu n'Abatutsi).

13. Nemera ko ari ngombwa ko FDLR kimwe n'izindi groupes de pression zakekwaho, a' tord ou a' reason, gushaka kongera kwica inzirakarengane zigomba kuba neutralizer, bityo RPA/RPF ikagira "un espace" yo guhumeka igatekereza "to extend a hand of fellowship" to other parties.

Naho ubundi, washyira ute umuntu mu mwanya ukomeye uzi neza ko ashobora kuba icyitso cya FDLR ejo cg ejobundi? Hano Abahutu benshi baribeshya. You need the goodwill from RPF/RPA.

And the sharing of power aho Abatutsi bunva ari securize's ni ultimate goal y'abatekereza neza bose. Autrement dit, decenies zizaza zaba repetition du passe' douloureux.

14. Nemera kutakennye kuko tutazi ubwenge: dukennye kandi n'ibibazo byacu byabaye isupu kuko tutazi gukora debat ku bibazo nationaux. Ijambo ryitwa scrutinie na ALTERNATIVES ntiriba mu mitwe y'abanyafurika.

Utabona ibintu nk'uko runaka abibona wese aba ari umwanzi w'igihugu!

15. Nizera Imana n'umwana wayo Yesu Christo. Kandi nziko izatugirira impuhwe. Nubaha ariko n'ayandi madini.

16. Ntabwo ni umurwanashyaka wa MDR cg FPR cg irindi shyaka iryo ariryo ryose. Nandikira hano kuko kuri FPR nagiyeho ngasanga bavuga ngo "ibyo umuntu yanditse birabanza bisomwe hanyuma nibyemerwa bijye byagaragara". Iyo rero umuntu yamaze kurunguruka kuri freefom d'expression ibyo bisa n'uwakubwira ngo jya mumuhanda wambaye uruhu!!!!!

Ngibyo bimwe mu byo nizera.

Gira amahoro y'Imana.
-------------------------------------------




----- Message d'origine -----







 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum