SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum

Message précédent


  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Ruganambuga
France
Posté le:
31/12/2006 18:15
Sujet du message:
RE: U Rwanda muri Commonwealth
Répondre            
Email:
ruganambuga@yahoo.fr
 
Surely, biragaragara ko ari ubuhubutsi buteye agahinda, bujyanye n'umujinya w'umuranduranzuzi. Ubusanzwe igihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko, abantu bafite uburenganzira bwo kwiga no gukoresha ururimi bashatse. Bityo abana babo n'abo bakagombye kugira umudendezo wo kwiga badakomwe mu nkokora n'ibyemezo bifashwe n'ubutegetsi bwikanga ko bamwe mu babugize basabwe gusobanurira ubucamanza ibyo baregwa - byaba ukuri cg atari ko. Ibi ndabivugira nk'abana babukijwe ishuri basanzwe bishyuramo amafranga menshi (Ecole Francaise); icyemezo gifashwe n'agatsiko - kuko ababyeyi ntibagishijwe inama mbere yo gufunga ishuri yemwe n'abakozi baryo harimo n'abanyarwanda ndetse n'abakoreraga ambasade bose batakaje akazi kabo ku maherere. Guca umubano ni politiki mbi yo guhangana kandi nyamara abo bamwe bishingikirizaho ari inshuti z'abo birukanywe mu Rwanda. Umuntu akaba yakwibaza rero ubushishozi aho buri; kuko rubanda ni rwo rushobora kuhahurira n'ingaruka mbi zijyanye n'ibyo byemezo. Abavuga igifaransa bo mu Rwanda n'abifuzaga kukimenya ni bo bafite ingorane nyinshi, ndetse n'amashuri yabonaga inkunga nyinshi yavaga muri France. Souverainete ntaho ihuriye no gukingira ikibaba abafite ibyo bagomba kubazwa, yemwe si n'impamvu yo kwitiranya igihugu cyose n'abantu babarirwa ku mitwe y'intoki ngo ibyemezo bifashwe bibangamire abantu bose kandi atari byo. Ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bugomba gutandukanywa n'abatuye igihugu ntibabwitirirwe (kandi iyo ni indwara ikomeye ibihugu bimwe by'Afrika birwaye); kuko "kurongorana" cg "kurongorwa" n'ubutegetsi (mwihanganire iyi mvugo) bikunze gukurura amahano nk'ayo u Rwanda rumaze imyaka rwigaraguramo. Ingoma zibaho zigahita, ariko ibihugu birakomeza; ibyo abantu bakwiye kubisobanukirwa bitwe ntitwite abantu abanzi bacu kuko basa batya, bavuga ururimi uru n'uru cg se barya indyo runaka. Guhangana si byo bikemura ibibazo ahubwo bihembera amakimbirane. Umwaka mwiza kuri mwese!

 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum

Message précédent