SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA.
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Obtenez 1000 visiteurs rapidement !
Outils webmasters Compteur Chat Forum Sondage Découverte Référeur


M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum



  Pages: 1
Poster un nouveau message Répondre au message
Auteur Message
   Trier par date décroissante
Simon M
Royaume-Uni
Posté le:
5/2/2007 11:57
Sujet du message:
Dore intambara izarokora u Rwanda
Répondre            
Email:
u44sm5@abdn.ac.uk
Site Internet:
http://www.africannews.blogspot.com
Basomyi,

Dore urugamba nya rugamba, intambara nya ntambara aho intsinzi izazana amajyambere kandi ntisige imivo y'amaraso y'abana b'Abatutsi cg b'Abahutu.

Nk'uko Kanyarwanda abivuga ni bande bahamagara abasore bo mu bwoko bwabo, bakabashyira mu ishyamba, bakabatoza, bakabaha ideologie raciste, bakabizeza amata n'ubuki nibatsinda? Aho FPR na FDLR ntibabihuje?

[Kenshi FDLR yidoga GACACA ariko sindabona proposition ya justice yatuma abantu bamennye amaraso bahanwa; ntibidegembye ngo bakomeze bashinyagurire abacitse ku icumu; ku buryo prison zituzura kandi bigakorwa muri transparence na justice nyayo etc... Ese ko murwanya GACACA, mupropoza iyihe alternative? - Aha sinvuze ko GACACA ari umuti!]

Dore rero urugamba rwatuma utsinzwe ataba humilie' ngo yunve ko kujya mu ishyamba ari ikintu justifiable. Anagiyeyo akagira isoni akabura na soutien interieur et exterieur!!!!

Dore intambara nya ntambara yatuma n'abo basore nvuze haruguru bunva guhaguruka bakarwanira abanyamoko babo byaba ari contre leur conscience; iyi kandi ni bombe iruta Katyusha, ni intwaro iruta blinde':

Abahutu cg Abatutsi bunva bafite ibyo banenga ubutegetsi bwa FPR nibajye hamwe, bakore liste y'ibyo banenga bahuriyeho bose hanyuma bakore strategie diplomatique exterieure na interieure imwe.

Ibyo batandukaniyeho babikomeze ariko ntibibe aribyo bashyira imbere.

Hari uwigeze kwandika ngo natanga ibitekerezo bye FPR izabirisha!

Nyamara habayeho iyo pression kandi ikaba consistante, ouverte, claire kandi ikaba mu magambo atandagaza umukuru w'igihugu; mukereka Abazungu n'abanyarwanda ibitagenda, mukerekana uko byakemuka n'igituma ubutegetsi buriho ataribwo bushobora kubikemura, na Nyakubahwa P Kagame yabaha umudali, mwanamusimbura akabubaha. Atanabaha umudali ariko, abashinzwe prix nobel bakabashyira ku rutonde rw'abakandida w'uwo mudali. Batanabikora, abana banyu bakazakura bazi ko mwabaye intwali, mwatabarutse nk'intwali!

Dore impanvu H.E. P Kagame yabaha umudali n'abana banyu bakazabita intwali: bazamenya ko hari de meilleures alternatives za development, education, sante', justice etc... ziri pratiques, objectives kandi zitari des REVES ahubwo ziri realisables.

Kuruhande rwa H.E. P Kagame, Ou bien yahindura gahunda ye, ou bien akagira pression surtout yo hanze (donneurs). Wibuke ko Abazungu badakeneye Hutu/Tutsi ahubwo bakeneye programme politique n'ikintu cyose cyazana stabilite' economique et politique mu gihugu no mu karere.

N'ubwo impunzi n'intambara babigurishamo imbunda, ariko birabahenda kubera PAM na instabilite' regionale ituma companies zabo zidashobora gukora investissement mu karere a' long terme! Reba companies z'Abafaransa uko zahombeye muri Grand lac nyamara iza UK/USA zikahungukira!

Erega kuva mu karere kacu bizwi ko situation ari fragile (ari nko gushyira ikara k'ubwatsi bwumye), ikarita y'ubwoko ntaho izabageza.

i.e. kuvuga ngo Abahutu nibahaguruke...!!!! ninde se uzabyunva? Kuvuga ngo Abatutsi barashize bari kwicwa kubera ubuhamya bwa GACACA? ninde se uzabyunva ko bazakubaza ahubwo igituma abo Batutsi aribo akenshi batanga ubuhamya bonyine; bakanakubaza igituma iyo justice ireba iyicwa ry'ubwoko bumwe gusa!!!!

Icyakora iby'amoko bizatangira kunvwa byibura H.E. P Kagame namara kugira imyaka 30 ku butegetsi! Icyo gihe niho abazungu bashobora gutangira gushakisha umusimbura bakanibaza nyuma ye bizagenda bite. Alternatives zose rero barazunva kabone niyo byaba ari ukuvuga ko uzamena essence ku gihugu cyose abantu n'ibintu byose bigashya hanyuma igihugu kigaturwa n'amoko y'abaturanyi (immigrants).

Muri iki gihe rero intambara ikenewe ni programme politique yaba publie' ahantu hose (apana guhisha ibitekerezo ngo FPR itabirisha).

Izo ntiti tuvuga ntizirwanire mu rwihisho ahubwo zigashyira programmes zazo aho abantu bashobora kuzibona. Reba kuri parties politiques z'ino: ubona gahunda zazo kuri internet nta banga, mu binyamakuru etc....

Naho iz'Abanyarwanda zo, cyane cyane iz'Abahutu, ngo ni amabanga!!!!!!!!!!!!!!!

Iyo niyo ntambara nya ntambara, amasasu afatwa n'uri kwishakira inzira ya hafi witeguye kubona victoire A TOUT PRIX!

Reka nsobanure igituma nunva "VICTOIRE A TOUT PRIX ari DEFAITE":

Tekereza kujya kugura imodoka, wunva wifuje imyaka myinshi ariko ukabona nta FRW yayigura ufite. Maze ugahitamo kugurisha ibyo mu nzu yawe byose, gukodesha ibyumba byose ugasigarana icyo kuraramo, yewe wenda umugore n'abakobwa bawe bose ukabashyira mu muhanda ngo babe ba malaya.

Iyo modoka ariko ukayibona wenda ukanayibatwaramo bagiye gushaka abaclient ku mihanda!!!!

Ngiyo victoire a' tout prix.

Bitandukaniye he se no gufata imbunda ugasenya imihanda, ukica abaturage b'ubwoko bwawe n'abatari ubwoko bwawe, ugasenya amashuri, amavuriro, ukica abaganga n'abarimu bazabikoramo, abasigaye ukabafunga ngo ntibagushyigikiye igihe warwanaga cg utinya ko batazemera gahunda zawe, ukica abake mu bize igihugu gifite maze ugatangira guhamagara les CONSULTANTS etrangers ngo bakwigire imishinga......



Mbere yo gutekereza kujya imbere ukabanza ugasubiza igihugu inyuma byibura imyaka 20!

Urabona se hari aho bitandukaniye n'urugero navuze haruguru?

Yewe, nvuze menshi reka ndekere aho. Ariko birashoboka kubwira umuntu mukuru kandi wubashywe nka H.E. P Kagame cg H.E. J Habyalimana ko ibyo bakora atari byo utabandagaje, utabishe cg ngo ugire abana babo infubyi n'abagore babo abapfakazi. Kandi hari ibyo bakora byiza bigomba gushimwa. Byose si bibi.

Nunva bishoboka kubwira Leta ko ibyo ikora atari byo utiriwe wunvisha Perezida ko abaye vulnerable (twese dukunda ubuzima) ku buryo akuba kabiri abashinzwe kumurinda cg agatangira kwelimina umuntu wese yiketse....

Dore igituma nkunda football: Hari abakinisha amaguru, hari n'abakinisha imitwe!

Abirabura twarozwe kunva ko ibintu byose bikemurishwa intambara n'imivo y'amaraso no kwisenyera. Ariko se twabuzwa n'iki ko tuba tuzi ko FRW azabyubaka azava mu mitsi y'umuzungu ubyuka 5h00 za mugitondo agiye gukora naho twe tukabyuka icyo gihe tugiye gutekereza abo dufunga, twica, turega ibinyoma, duhisha imirambo y'abo twishe etc.... NGO TURI GUKORERA IGIHUGU!

Muranfitiwe!

Ahaaaaaaaaa? Reka niyigire ibi sibyo nzandika mu kizami ejo.

Ariko birambabaza iyo ngenda hano UK nkareba aho duhagaze mu ruhame rw'amahanga; duhagaze exactement nk'uko Abatwa bameze imbere y'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda n'i Burundi, cg pygme's muri Congo!

Nyagasani adutabare.

Simoni
 

Poster un nouveau message Répondre au message
  Pages: 1

M'inscrire M'inscrire Me connecter Me connecter Mot de passe oublié Mot de passe oublié Retour au forum Retour au forum