Mutangana France |
Posté le: 25/5/2007 02:45 | Sujet du message: Imfizi y,intama | |
| |
|
Banyarubuga
Kungoma ntutsi,umwami yali afite ubushobozi bwo kwica agakiza. iyo yabaga atagushaka cg umubangamiye,cg baguteranyije ,walicwaga. Iyo urebye muli rusange abantu babashije kugira amahoro ibwami n,abatwa gusa,kubera ko ntacyo bagiraga,naho abahutu n,abatutsi,ndetse no muBikomangoma,lyarakeraga,ituku alilyose,mureke ubu busa tubona muli Gacaca. IBIHANO BY,IBWAMI Iyo wabaga umaze kugira amaboko bagutinya ,barakwicaga Shefu sehene wa Rugombituli yiciwe i Bumbogo yishwe na Kabare,baramunize bamuhisha mubyatsi. Shefu Rwanyonga ,Rwabugili yamutsinze hejuru y,umukobwa we.Tekereza nawe,urabona ko ibi atali umujinya ahubwo ni ubugome karemano. 2.KOTSA UMUNTU Rwabugili,yishe Shefu Rubanzabigwi akuramo imitima arayotsa yoherereza mushiki we,ngo ni amazimano.. 3.GUHORA UBUSA Shefu Muhamyangabo,yabanje kuba umutoni,kumugabekazi bukeye aramwicisha 4 KUNIGA Kungoma ntutsi ,abantu benshi bapfuye banizwe,.Igikomangoma Nkoronko yanigiwe i Nkotsi hafi ya Bikara.abahungu be balikumwe nabo baranizwe. 5 GUSHILILIZWA Bashyushyaga urutare rwamara gushyuha bakakujugunyaho,ugashililira,ngurwo urutare rwa Ndaba,nurwa Kamegeli. 6.KUMUTA MU RWOBO Shefu Kampayana ,na Nkoronko na Rutarindagira,babataye murwobo. 7.GUKURAMO AMASO Shefu Kayijuka,yakuwemo amaso, Ibikomangoma Nyamwesa na Nyamahe bagarutse bavuye i Burundi,barabahenze barabafata babakuramo amaso,ngo batazarwanira ingoma. 8.Gushahura Kalinga yali itambije amabya y,abami babahutu,ikindi kugirango uhabwe,imidende,iyo wicaga kurugamba wagombaga gushahura... 9.GUTSEMBA KuRucunshu,abanyiginya baratsembwe.. 10.KUNYOROZA Uwinjiraga idini lya gikristu,baramwicaga nka(Cyiza)bakabeshya ko yatorokeye mumahanga. Shefu Rwabukera,mubyara w,umugabekazi,niko bamugenje
Banyarubuga,murabona ko Afandi nawe ubugiraneza bwe,afite aho abukura... |
|