Simon ,Muraho murakomeye,ejo nahoze ngutekereza,kuko hali haciye iminsi tutakubona. Nshimye igitekerezo cyawe,dukomeze dufatanye gukangurana.
----- Message d'origine ----- Bavandi, Banyarwanda,
Mureke dufashanye, twubake igihugu cyacu kuko Abazungu baduseka.
Yewe n'ubwo waza hano wambaye ibisa bite, cg kabone n'ubwo wakwandika ibitabo bingana iki, buri gihe batubonera mu ishusho ry'aho dukomoka.
Kandi nibyo.
Ngaho aho kwicana, gusubizanya inyuma, kwikunda, kugundira no kureba "ibyanjye, abanjye, abacu etc...", nimureke duhatane turebe ko twashyira iherezo ku muvumo utugaragaraho muri Afurika y'Abaribura.
Simoni |