Reka Nhwibalize mugenzi Wagenze henshi,ubona byinshi waba wahuye nazampingwe ndavuga zazunki bita impehe ngo Ziraduhilira iburayi negetse ibyima zanga kuza ngibibyange n,inzuki zange zali nyinshi zali nziza Indabyo zose zikazitaha Alikumpeshyi ali ku itumba zarataraga bigatinda zarataraga zitaryana zarataraga mubututu zarataraga mumatunda zarataraga mugitondo zikadutunga tukizihirwa zikadutungira nabana zarataraga zitaryana.
zaratangiye zirasinda zimaze kuzamo imiyugili Imwe ikomoka kwa Rwabugili Imwe yegetse kwa setenegeli Zaratangiye zilya abana zirya zose ziramiraza zirya abasaza zirasizora amahanga yose ngo karabaye zaranziragije muhungu zirarya cyane ngo zirarengwa zicamo kabili zicamo gatatu zicamo kane zicamo gatanu Barazireba barazibona barazicunga barazicanga Bazicamo ibice Bazicamo zimwe zampingwe zirazitaha zaziherye mugitondo izuba lirenze ziba zitaha baziteye,ilyakumuliro Urwiru rwazo rulirenga zampingwe zirazihitana ziratana ziratanagizwa ziratabagana,ziratemagurwa zimwe ziraguruka zirahunga zihabwa induro zibura indaro zirakwiragira amahanga amahugu yose zirayataha ziyatahanamo umwiryane zaranze no kwiyunga iyo yose iyo zihunga uzazibwirwa n,umwiryane zirangwa n,amacakubili zanze kwishyira hamwe rwose Naraye mbwiwe nawamwana ngo iyo zagiye ziramarana. Nzabigenze nte mugenzi ngo ziyunge zanze zose kubazimwe zange amazimwe zishyire hamwe zitoremo umugaba zoye guhora ali impehe zange umugani zange umugayo zikanguke zatashye zimanuke iwazo ziduhira ngo zagarutse bahungu ngoturazizi ntabwo ziryana zizira rwose uzishotoye zizira inzangano n,amatiku zivugeibyiza zabonye hirya ntakizinanira bahungu nzaziratira abatoya nzaziratira mugitaramo
|